Menya Abaperezida 16 bamaze kuyobora FERWAFA, imyaka bayoboye n’amakipe bari bavuyemo

Kuva Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu 1976 rimaze kuyoborwa n’abayobozi 16 uhereye kuri Dr Gasarasi Augustin kugeza kuri Dr Shema Ngoga Fabrice uyiyobora kugeza ubu.

Benshi muri aba bayobozi icyo bahuriyeho ni uko bagiye barangwa kenshi no kutarangiza manda zabo no kutamara igihe kuri uyu mwanya bigaragaza ko ari intebe ishyushye kandi itwika.

Benshi muri aba bayobozi kandi bahuriye ku kuba baravanga ku mwanya wa Perezida w’iri Shyirahamwe beguye ku giti cyabo bituma hibazwa icyaba kiba imbogamizi muri iyi nyubako iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Dore abayobozi bamaze kuyobora FERWAFA kuva mu 1976, imyaka bamazeho n’amakipe bari bavuyemo bajya kujya ku ntebe y’ubuyobozi.

  1. Dr Gasarasi Augustin: yayoboye imyaka ibiri, yari yatanzwe na Mukura VS&L
  2. Mudenge Canisius: yayoboye imyaka 4, yari yatanzwe na Mukura VS&L
  3. Me Ngango Félicien: yayoboye imyaka 4, yari yatanzwe na Mukura VS&L
  4. Col. Mayuya Stanislas: yayoboye umwaka umwe, yari yatanzwe na Panthères Noires
  5. Twagiramungu Faustin: yayoboye umwaka umwe, yari yatanzwe na STIR FC (Société des Transports Internationaux au Rwanda)
  6. Dr Ndagijimana Emmanuel: yayoboye imyaka 3, yari yatanzwe na Panthères Noires
  7. Mvuyekure Viateur: yayoboye umwaka umwe, yari yatanzwe na Kiyovu Sports
  8. Gasasira Ephrem: yayoboye umwaka umwe, yari yatanzwe na Mukura VS&L
  9. Lt. Gen. Kayizari Caesar: yayoboye imyaka 3, yari yatanzwe na APR FC
  10. Maj. Gen. Kazura Jean Bosco: yayoboye imyaka 5, yari yatanzwe na APR FC
  11. Ntagungira Célestin Abega: yayoboye imyaka 2, yari yatanzwe na Rayon Sports
  12. Nzamwita Vincent De Gaulle: yayoboye imyaka 3, yari yatanzwe na APR FC
  13. Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene: yayoboye imyaka 3, yari yatanzwe na APR FC
  14. Nizeyimana Mugabo Olivier: yayoboye imyaka 2, yari yatanzwe na Mukura VS&L
  15. Munyantwali Alphonse: yayoboye imyaka 2, yari yatanzwe na Police FC
  16. Dr Shema Ngoga Fabrice: niwe muyobozi kugeza ubu, yari yatanzwe na AS Kigali

Kugeza ubu ntabwo Shema Fabrice aruzuza umwaka ayobora FERWAFA kuko yatorewe kuba Perezida tariki 30 Kanama 2026, gusa kugeza ubu yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye ariko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko ibyo afungiye ntaho bihuriye na FERWAFA.