spot_img

SOBANUKIRWA: Terefone ukoresha ishobora kuba yarakozwe Mumabuye Y’agaciro yo muri Congo

Raporo yasohotse mu minsi ishize ivuga ko amabuye ya coltan ava mu birombe bya Rubaya muri Kivu y’Amajyaruguru,

bimwe mu bigenzurwa na M23, ashobora kuba yarinjiye mu ruhererekane mpuzamahanga rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Coltan ikoreshwa cyane mu gukora telefone zigendanwa, mudasobwa n’ibindi bikoresho bya elegitoroniki.

Raporo ivuga ko ayo mabuye ashobora kunyuzwa mu nzira z’ubucuruzi zigoye gukurikirana mbere yo kugera ku nganda zikomeye ku isi.

Inkuru dukesha The Guardian
Iki kibazo cyatumye havuka impaka ku buryo ibigo mpuzamahanga bikurikirana inkomoko y’ibikoresho bikoresha, ndetse n’uruhare rw’amabuye y’agaciro mu ntambara zimaze imyaka myinshi zibera mu burasirazuba bwa RDC.

Rubaya ni kimwe mu birombe bikomeye bya coltan ku isi, kandi amakuru atandukanye agaragaza ko gitanga igice kinini cy’umusaruro wa coltan ukoreshwa mu nganda z’ikoranabuhanga.

Ese telefone ukoresha ishobora kuba yarakozwe hifashishijwe amabuye y’agaciro ava mu muri RDC