Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni yagiriye uruzindiko rw’akazi mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, nyuma akomereza mu nama yamuhuje n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika n’Ingabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, Maj Gen Pascal Ianni, yanasuye Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda rihugura abasirikare rya Gabiro ndetse yatanze ikiganiro ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, aho yabaganirije ku mikoranire y’ingabo z’u Bufaransa ku byerekeranye n’umutekano wa Afurika.

Maj Gen Pascal Ianni yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026.