Kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026 nibwo hasojwe Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wa volleyball mu Rwanda mu cyiciro cy’abagabo, yarangiye REG VC yegukanye igikombe ku nshuro yayo ya 3 mu mateka ndetse hatangwa n’ibihembo ku makipe yitwaye neza ndetse n’abakinnyi bahize abandi.
Mu cyiciro cy’abagabo niho hari hasigaye kumenyekana ikipe itwara igikombe kuko mu cyiciro cy’abagore byari byararangiye ikipe ya APR WVC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kepler WVC ku mukino wa nyuma imikino 3-0.
Mu cyiciro cy’abagore kandi, Police WVC yarifite igikombe giheruka yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda RRA WVC imikino 3-0 naho mu bagabo, umwanya wa gatatu wegukanwe na Kepler WVC nyuma yo gutsinda Gisagara WVC imikino 3-0.
Kuri iki cyumweru muri Petit Stade nibwo hahembwe aya makipe yose nyuma y’umukino REG VC yatsinzemo Police VC amaseti 3-0 ndetse hahembwa n’abakinnyi bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino mu bagore no mu bagabo.
Abakinnyi bahize abandi mu bagore:
- Umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP), akaba yanahembwe nk’umukinnyi mwiza mu kugarura imipira (Best receiever): Mukandayisenga Benitha ukinira APR WVC
- Umukinnyi waserivye neza (Best server): Musaniwabo Hope ukinira Kepler WVC
- Umukinnyi wasaranganyije imipira neza (Best setter): Linar Ogwera Achieng ukinira APR WVC.
- Umukinnyi watatse neza (Best Attacker): Binta Bah Fatoumata ukinira Kepler WVC
- Umukinnyi wabolotse neza (Best Blocker): Uwiringiyimana Albertine ukinira APR WVC
- Libero mwiza (Best libero): Umugwaneza Yvonne ukinira APR WVC

Abakinnyi bahize abandi mu bagabo:
- Umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP), akaba yanahembwe nk’umukinnyi watatse neza (Best attacker): Nicholas Matui ukinira REG VC
- Umukinnyi waserivye neza (Best server): Sibomana Placide “Madison” ukinira Police VC
- Umukinnyi mwiza mu kugarura imipira (Best receiver): Gisubizo Merci ukinira REG VC
- Umukinnyi wasaranganyije imipira neza (Best setter): Ntanteteri Crispin ukinira REG VC
- Umukinnyi wabolotse neza (Best Blocker): Twagirayezu Emmy ukinira REG VC
- Libero mwiza (Best libero): Niyigena Jules ukinira Kepler VC



