Abakinnyi 14 b’u Rwanda bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Montréal

U Rwanda rwohereje abakinnyi 14 muri Shampiyona y’Isi Amagare ya UCI 2026, iri kubera i Montréal muri Canada kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

 

Abakinnyi b’u Rwanda bazahatana mu byiciro bya Elite, Under-23 na Junior, bahanganye n’abaturuka mu bihugu bitandukanye.

 

Kwitabira iri rushanwa bikurikiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 i Kigali, yabaye iya mbere mu mateka y’iri rushanwa yabereye ku mugabane wa Afurika.

 

Shampiyona ya 2026 igizwe n’amarushanwa 13, arimo gusiganwa n’igihe ku giti cy’umukinnyi, gusiganwa mu muhanda ndetse n’isiganwa rihuza abagabo n’abagore.

 

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 14 bazahatana mu byiciro bitandukanye. Abo bakinnyi ni:

 

  •  Jazilla Mwamikazi
  •  Mugisha Samuel
  •  Mugisha Moïse
  •  Uwizeyimana Bonaventure
  •  Niyonkuru Samuel
  •  Hakizimana Théogène
  •  Nsengimana Jean Bosco
  •  Manizabayo Eric
  •  Tuyizere Etienne
  •  Irakoze Jean Claude
  •  Mukamana Diane
  •  Ingabire Beatha
  •  Uwamahoro Sandrine
  • Mukankusi Alice

Muri bo harimo Jazilla Mwamikazi, ufite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga. Yigeze guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi no mu mikino Olempike ya Paris 2024, aho yasiganwe mu magare yo mu misozi.

 

Iri rushanwa rizabaha amahirwe yo kongera ubunararibonye no gupima urwego rwabo imbere y’abakinnyi bakomeye ku Isi.

 

Shampiyona yatangiye ku wa 20 Nzeri hakinwa amasiganwa yo gusiganwa n’igihe ku giti cy’umukinnyi mu byiciro by’abagore n’abagabo bakuru. Izasozwa ku wa 27 Nzeri n’isiganwa ryo mu muhanda ry’abagabo bakuru.

 

Iryo siganwa rizaba rifite intera ya kilometero 273.7, ririmo ibice bizamuka cyane. Isiganwa ry’abagore bakuru rizaba rifite intera ya kilometero 180.4.

 

Abakinnyi bazasoreza ku muhanda uzenguruka agace ka Mont-Royal i Montréal, ahari ibice bizamuka bigera ku mpagarike irenga 11%.

 

Kwitabira Shampiyona y’Isi biha abakinnyi b’u Rwanda amahirwe yo guhangana n’abasiganwa bakomeye no gukomeza guteza imbere ubunararibonye bwabo mu marushanwa mpuzamahanga.

 

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya UCI 2026 izasozwa ku wa 27 Nzeri 2026 i Montréal, muri Canada. Ni mugihe iyo umwaka washize wa 2025 yari yabereye I Kigali mu Rwanda.