Kera kabaye Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports

Uhereye ibumoso: Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngonga Fabrice, , Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah n'umutoza Haringingo Francis Christian.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko umutoza Haringingo Francis Christian yemerewe gutoza ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Perezida wa Kiyovu Sports, Perezida wa Rayon Sports n’umutoza Haringingo ubwe.

Nk’uko FERWAFA yabitangaje, iyi nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 16 Mata 2026, ibera ku cyicaro gikuru cya FERWAFA giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali, ihuza ubuyobozi bwa FERWAFA buhagarariwe na Perezida w’iri shyirahamwe, Shema Ngonga Fabrice, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Iyi nama yateranye nyuma y’uko Haringingo ateje imvururu hagati ya Rayon Sports yamusinyishije na Kiyovu Sports yavuyemo.

Haringingo yarasanzwe ari umutoza wa Kiyovu Sports, ariko aza gusezera kuri iyi kipe ahita yerekeza muri Rayon Sports ndetse tariki 31 Werurwe Rayon Sports imutangaza nk’umutoza mushya wayo.

Haringingo yahise atangira gukoresha imyitozo muri Rayon Sports ariko Kiyovu Sports ntiyanyuzwe no gutandukana nawe kuko yavugaga ko hari ibyo atujuje mu gusesa amasezerano ye n’iyi kipe byatumye itanga ikirego muri FERWAFA.

Bitewe n’uko hagati y’amakipe yombi hari hakirimo ikibazo byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo kwima ibyangombwa Haringingo bimwemerera gutoza ikipe ya Rayon Sports.

Kudahabwa ibyangombwa byatumye umutoza Haringingo atemererwa gutoza umukino Rayon Sports iheruka gukina yanganyijemo na Gicumbi FC muri Shampiyona 0-0 wabaye tariki 4 Mata 2026 n’ubwo yaramaze iminsi ariwe ukoresha imyitozo.

Ibi Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yanabigarutseho tariki 5 Mata 2026 ubwo Rayon Sports y’abagore yarimaze gutwara igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yavuze ko ikibazo gihari kiri hagati ya Haringingo na Kiyovu Sports ariko yemeza ko Haringingo yagiye gusinyishwa kuko babonaga ibyangombwa byose abyujuje ndetse yaratandukanye na Kiyovu mu buryo buziguye.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose zirebwa n’iki kibazo, byanzuwe ko Haringingo ari umutoza wa Rayon Sports ndetse yemerewe kuyitoza ntashiti.

FERWAFA yashimiye impande zose ku bw’imikoranire myiza yaranze iyi inama.

FERWAFA yemeje ko Haringingo ari umutoza wa Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko