Kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe 2026 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje umwongereza Stephen Constantine nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu nkuru y’u Rwanda “Amavubi” n’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.
FERWAFA yatangaje ko Constantine azatangira imirimo ye nk’umutoza w’Amavubi ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2026 bivuze ko ariwe uzatoza Amavubi mu mikino ya gicuti ateganya gukina izabera mu Rwanda ya FIFA Series.
Si ubwa mbere Stephen Constantine w’imyaka 63 agiye gutoza Amavubi kuko yanayatoje muri 2014-2015 ndetse icyo gihe yafashije ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugera ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ari nawo mwanya mwiza yagize mu mateka yayo.
Stephen Constantine agiye gutoza Amavubi nyuma y’imyaka 2 yaramaze atoza ikipe y’igihugu ya Pakistan, yanatoje andi makipe y’ibihugu arimo Ubuhinde, Malawi, Sudani, na Nepal.
Stephen Constantine yatoje n’andi makipe asanzwe arimo Pafos, Nea Salamis, Ethnikos Achna na APEP zo muri Cyrpus, na East Bengal yo mu Buhinde.
Constantine agiye gutoza Amavubi asimbuye Adel Amrouche wirukanwe muri Mutarama 2026 azira umusaruro nkene.



