Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda webereye kuri Kigali Pele Stadium.
Kuri uyu wa gatanu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League wasifuwe na Kayitare David.
Mbere gato y’uko uyu mukino utangira, rutahizamu wa Rayon Sports uca ku mpande Aziz Bassane Koulagna yabanje gushyikirizwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunsi wa kane wa Shampiyona giterwa inkunga na ePoBoxRwanda, akaba yahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 RWF).

Ku munota wa 7 w’umukino Tambwe Gloire yagerageje uburyo bw’ishoti rya kure avuye mu ruhande rw’iburyo ariko umupira uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 21 w’umukino bacomekeye umupira Aziz Bassane ku ruhande rw’ibumoso, mu gihe yari atangiye kwiruka asatira izamu ry’Amagaju myugario Rwema Amza agerageza kumukorera ikosa ariko ntiyamuhamya neza gusa ibi ntibyabujije umusifuzi guhita amuha ikarita itukura.

Iyi karita y’umutuku ntiyavuzweho rumwe kuko nk’uko bigaragara mu mashusho ntabwo Rwema yigeze akora kuri Bassane.
N’ubwo Amagaju yari yabonye ikarita y’umutuku ntibyayabujije kwirwanaho n’ubwo Rayon Sports yari yayokejeho igitutu, yabonye n’uburyo bwo kubona igitego ku mupira warutewe neza na Uwizeyimana Daniel unyura imbere y’izamu habura umukinnyi usongamo igitego ku munota wa 32.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports inganya n’Amagaju 0-0 n’ubwo Rayon Sports yari yokeje igitutu imbere y’izamu rya Henock Kama Kamalanduako wari wayibereye ibamba.
Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira Rayon Sports yahise ibona igitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku munota wa 47 w’umukino, cyabaye igitego cya mbere atsindiye Rayon Sports muri Shampiyona kuva yava muri Rutsiro FC.
Habimana Yves yatsinze iki gitego ku mupira yarahawe na Ndayishimiye Richard nyuma y’uko Abdel Wakonda Matumona ananiwe gukuraho umupira neza.
Rayon Sports yatozwaga na Haruna Feruzi yagerageje uburyo bwinshi ishaka ibindi bitego ariko ntibyayikundira umukino urangira ari igitego 1-0, uyu wabaye umukino wa kabiri wikurikiranya Rayon Sports itsinze muri Shampiyona.
Ndayishimiye Richard niwe wa Rayon Sports ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the Match).

Undi mukino w’umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League wakinwe kuri uyu wa gatanu ni uwahuje Gicumbi FC na Gasogi United, uyu mukino warangiye Gicumbi itsinze Gasogi United ibitego 2-1.
Gasogi United niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa kabiri w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Kokoete Udo Ibikok ariko Gicumbi yaje kwishyurirwa na Bitwayiki Clement ku munota wa 57 mbere y’uko Rubuguza Jean Pierre aterekamo igitego cy’intsinzi.
Ngono Herve Eloundou Ferdinand Guy wa Gasogi United ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza [Man of the Match] muri uyu mukino.
Imikino ya Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu, imikino yose iratangira saa cyenda z’umugoroba, Mukura VS&L irakira AS Kigali kuri Sitade Kamena, Musanze FC irakira Rutsiro FC kuri Sitade Ubworoherane, Etincelles FC irakira Gorilla FC kuri Sitade Umuganda, Kiyovu Sports irakira APR FC kuri Kigali Pele Stadium naho Bugesera FC irakira AS Muhanga kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.
Imikino y’umunsi wa gatanu izasozwa ku cyumweru, Marine FC yakira Police FC kuri Sitade Umuganda saa cyenda z’umugoroba.


