Chorale Pastor Bonus mu myiteguro y’igitaramo cyo gushima Imana

Chorale Pastor Bonus mu gitaramo giheruka cya Big Sing Concert cyabaye umwaka ushize wa 2025

Itsinda ry’abaririmbyi (Chorale) barenga 120 rya Pastor Bonus (Umushumba Mwiza) ribarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) mu cyahoze ari KIST (Kigali Institute of Science and Technology) iherereye muri Paruwasi Katederali ya Kigali yitiriwe Mutagatifu Mikayeli (Catherdrale Saint Michel Kigali) riri mu myiteguro y’igitaramo cyo gushima Imana kizaba tariki 9 Gicurasi 2026.

Ni ku nshuro ya gatanu Chorale Pastor Bonus igiye gutegura igitaramo cyo gushima Imana cyiswe Big Sing Concert kizabera mu nzu mberabyombi (Salle) ya Paroisse St Etienne iherereye iruhande rwa CST kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni ku nshuro ya gatanu hagiye kuba igitaramo cya Big Sing Concert gitegurwa na Chorale Pastor Bonus

Ibiciro by’amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Big Sing Concert V byamaze kugera ku rubuga ibitaramo rusanzwe rucururizwaho amatike y’ibikorwa bitandukanye.

Mu gitaramo Big Sing Concert kiba kiganjemo indirimbo classique, ntabwo azaba ari umwanya mwiza wo gushima Imana gusa ahubwo uzaba ari n’umwanya mwiza wo kwifatanya na Chorale Pastor Bonus mu kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe izaba tariki 10 Gicurasi 2026.

Chorale Pastor Bonus yashinzwe muri 2001, uretse kuririmba Misa, guhimba indirimbo, kuzamura impano zinyuranye z’abaririmbyi no gutegura ibitaramo, iyi Chorale ikaba yarabaye ikimenyabose ubwo yahimbaga indirimbo y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yise ‘Win is the goal’ ndetse n’indirimbo y’ikipe ya Amagaju FC ikina mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.