Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00).
RURA yatangaje ko ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ari amafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro imwe ya lisansi (Gasoline) n’amafaranga 2,205 kuri litiro imwe ya mazutu (Diesel).
RURA yakomeje isobanura ko ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.
RURA itangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli nyuma y’iminsi 13 gusa itangaje izamuka n’ubundi ry’ibi biciro, aho lisansi yari yazamutseho amafaranga y’u Rwanda 314 naho mazutu izamukaho amafaranga y’u Rwanda 257.
Kuri iyi nshuro, lisansi yavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,303 igera ku mafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro imwe, bivuze ko yazamutseho amafaranga y’u Rwanda 635, naho igiciro cya mazutu cyo ntabwo cyahindutse cyagumye ku mafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri litiro imwe.
RURA yasobanuye ko igiciro cya mazutu kitahindutse kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’impinduka ku isoko mpuzamahanga, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.



