
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” y’abangavu batarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Morocco mu Ukwakira uy mwaka.
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2026 u Rwanda rwakiriye Zambia mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17, ni ubwa mbere ikipe y’u Rwanda y’abangavu y’abatarengeje imyaka 17 yarikinnye imikino mpuzamahanga.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuva saa cyenda z’amanywa, witabirwa n’abafana batandukanye.

Zambia yatangiye ikina neza ibasha kubona ibitego bibiri hakiri kare byose byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Mwewa Precious ku munota wa 6 na Phiri Grace ku munota wa 19.

Ikipe y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Iragena Oscarie ntabwo yabashije kwishyura ibi bitego yatsinzwe ndetse umukino warangiye Zambia itsinze ibitego 2-0.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yasanze ikipe y’u Rwanda mu rwambariro maze yizeza abakinnyi ko bazakomeza gushyigikirwa ndetse abasaba gukomeza ubwitange n’imbaraga bagaragaje, by’umwihariko mu mukino wo kwishyura.

Nyuma yo gutsindwa umukino ubanza, tariki 22 Mata 2026 nibwo hazakinwa umukino wo kwishyura uzabera kuri Levy Mwanawasa Stadium muri Zambia.
Kugira ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeze mu ijonjora rya kabiri birasaba ko izatsindira Zambia iwayo byibuze ibitego 3-1 cyangwa ikabona indi ntsinzi y’ibitego birenze bitatu ariko harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kuzamura.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Zambi izahura n’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijonjora rikurikiyeho.

