Kenrki Kabano wakiniraga Amavubi na mama we bitabye Imana bazize impanuka

Kenrik Kabano yitabye Imana azize impanuka

Umwana wari ibyiringiro rya basketball y’u Rwanda Kabano Kenrik yitabye Imana afite imyaka 18 azize impanuka y’imodoka hamwe na mama we umubyara, Kabano Rosine i Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2026.

Mu butumwa se wa Kabano Kenrik, Mike Kabano yashyize ku rubuga rwe rwa X yagize ati,”Ku nshuti n’umuryango, Rosine Imana yamuhamagaye, hamwe n’umuhungu wacu w’imfura, Kenrik. Urumuri rw’umugore wange n’umwana wange bizahora mu mitima yacu iteka. Mudusengere.”

Kabano yavutse muri 2008, avukira Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse ni naho yigaga, yendaga no gusoza amasomo ye.

Kabano yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya basketball mu bakiri bato, yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 16 yabaye muri 2023 ndetse yari mu bakinnyi bagombaga kuzahagararira u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 izabera muri Uganda.