Iran yatangaje ko yafunguye umuhora (Straight) wa Hormuz

Iran yafunguye umuhora wa Hormuz by'agateganyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yatangaje ko Umuhora wa Hormuz ufunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge k’intambara ishyamiranyije iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifatanyije na Isirayeli kazarangira tariki 22 z’uku kwezi kwa Mata.

Abinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, Minisitiri Abbas Araghchi yanditse agira ati,”Bigendeye mu murongo w’agahenge muri Lebanon/Liban, inzira ku mato yose y’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz dutangaje ko ifunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibyambu muri Iran, Ports and Martime Organisation.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Minisitiri Abbas Araghchi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yashimiye uyu mwanzuro yongeraho ko Amerika ikomeza gufunga umwaro wa Iran n’ingufu zose kugeza igihe kumvikana hagati y’impande zombi kugezweho 100%.

Nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nazo zihimuye zifata umwanzuro wo gufunga ibyambu byose bya Iran biri ku muhora wa Hormuz.

Nyuma y’ifungurwa ry’Umuhora wa Hormuz, byitezwe ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanukaho 11% kubera icyizere cy’uko ubwikorezi muri uwo muhora wa Hormuza unyuramo hafi 20% by’amavuta ku isi.

Iran yafunze umuhora wa Hormuz mu mpera za Gashyantare uyu mwaka nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije na Isirayeli batangije ibitero kuri Iran.