Umusifuzi wakubise umukinnyi wa Mukura VS&L yahagaritswe umwaka

Abasifuzi basifuye umukino wa Mukura na Rutsiro bafatiwe ibihano

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yahagaritse mu gihe cy’amezi 12 (Umwaka umwe) umusifuzi Nsengiyumba Jean Paul wakubise umugeri umukinnyi wa Mukura VS&L, Mbonyamahoro Serieux, ku mukino yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1.

Uretse uyu musifuzi wasifuye ku ruhande muri uyu mukino wahagaritswe umwaka umwe, n’umusifuzi Nshimiyimana Remy Victor wasifuye hagati kuri uyu mukino yahanishijwe guhagarikwa imikino 5 adasifura.

Ibi bihano byafatiwe aba basifuzi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2026.

Aba basifuzi bafatiwe ibihano nyuma y’imisifurire mibi yabaranze ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, wabaye ku cyuweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, i Huye kuri Stade Kamena, warangiye Mukura yari yakiriye itsinzwe ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino nibwo Mukura yatanze ikirego isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifurire yo kuri uyu mukino.