U Rwanda rwashimiwe uko rwakiriye CAVB Men’s Club Championship 2026

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Hajij Bouchra, yashimiye u Rwanda uko rwakiriye Shampiyona Nyafurika Ihuza Amakipe yʼAbagabo muri Volleyball yabaye aya mbere iwayo, CAVB Men’s Club Championship 2026, yabereye mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 47, ryasojwe ku wa 2 Gicurasi 2026, Al Ahly SC yo mu Misiri iryegukana itsinze Police VC yo mu Rwanda amaseti 3-0 (20-25, 21-25, 25-22).

CAVB Men’s Club Championship 2026 yakiniwe ku bibuga byo muri Petit Stade na BK Arena aho yasorejwe, haba ibirori byo guhemba amakipe n’abakinnyi bitwaye neza.

Mu butumwa yatanze asoza iri rushanwa ry’iminsi 10, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Hajij Bouchra, yashimye uko u Rwanda rwaryakiriye.

Yaragize ati, “Uyu mugoroba Kigali ntiyasorejwemo Shampiyona gusa ahubwo yananditse amateka ku mugabane wacu.’’

Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, Igihugu cyiza cy’u Rwanda cyabaye ihuriro rya Volleyball muri Afurika.

Yakomeje ati,“Muri buri ntambwe, buri nota n’ibyishimo byariherekeje, twabonye ibirenze siporo. Twirebeye umuhate wa Afurika ihagurukiye rimwe, ifite intego kandi ishaka kunoza ibyo ikora.’’

Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra, yashimangiye ko u Rwanda rwongeye kwerekana igisobanuro cy’Igihugu cyavuye mu byago, kikubaka icyerekezo binyuze mu kwimakaza ubudaheranwa, ubumwe no kwihesha agaciro biganisha ku mpinduramatwara ikwiye.

Ati,“U Rwanda rwabereye Afurika icyitegererezo. U Rwanda rweretse Afurika n’Isi ko kuba igihangange bitagengwa n’ubunini ahubwo bishingira ku murava.”

“Uyu munsi muhagaze mwemye nk’urugero rwiza rw’iterambere n’imiyoborere muri Afurika no ku Isi. Kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, u Rwanda rwabaye urugero rureberwaho mu guhanga udushya, imyitwarire ihamye n’iterambere.’’

U Rwanda rwanashimwe ko binyuze mu mikino, rukomeje guhuza abantu, guhanga amahirwe y’akazi no kwerekana uko Afurika yakora ibintu, ikanabinoza.

Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra, yavuze ko isozwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026 ryatumye, Afurika yongera kubonesha amaso icyo u Rwanda rushoboye.

Ati,“Iyi Shampiyona ntiyateguranywe ubunyamwuga gusa ahubwo byanakoranywe umutima ukunze. Kuva ku kwakirana abashyitsi urugwiro, imitegurire y’irushanwa ya nta makemwa, umurindi w’abafana muri Arena, bishimangira ko u Rwanda rwahaye Afurika ikaze rikwiye.”

Abagize uruhare mu gutegura CAVB Men’s Club Championship 2026, barimo Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, FRVB, Komite yayiteguye, Minisiteri ya Siporo, urubyiruko rw’abakorerabushake, abashinzwe umutekano, itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa bashimiwe umuhate wabo mu migendekere myiza y’irushanwa, ryasize ibihe bitazasibangana mu mateka ya Volleyball muri Afurika.

CAVB Men’s Club Championship 2026 niryo rushanwa rya mbere ryari ribereye mu gihugu kiri munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuva yatangira gukinwa mu 1980.