Ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’ikipe ya APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, BK Pro League 2025/26 ariko umukino urangira yikoma abasifuzi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Gicurasi muri Sitade Amahoro habereye umukino wa Shampiyona, Rayon Sports yakiriyemo APR FC.
Uyu wari umukino wo kwishyura nyuma y’uko mu mukino ubanza, APR FC yari yanyagiye Rayon Sports ibitego 3-0.
Uyu mukino wagiye gukinwa Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 47 naho APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.
Ibi bivuze ko Rayon Sports ariyo yarifite igitutu kinini cyo gutsinda uyu mukino kugira ngo irebe ko yagabanya ikinyuranyo cy’amanota umunani yari hagati yayo na APR FC, byayifasha kuguma mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Ku ruhande rw’umutoza Haringingo Francis Christian yari yabanje mu kibuga umuzamu Kwizera Olivier, ba myugariro bane aribo Uwumukiza Obed (Iburyo), Ganijuru Ishimwe Elie (Ibumoso), kapiteni Youssou Diagne na Tshimanga Ramazan mu mutima wa ba myugariro, mu kibuga hagati harimo Ndayishimye Richard, Bigirimana Abedi na Faustin Kitoko Likau naho uruhande rumwe rwacagaho Tambwe Gloire, urundi Aziz Bassane naho rutahizamu ari Asman Ndikumana.
Kuri ruhande rwa APR FC y’umutoza Taleb Abderahim mu izamu yari yabanjemo umuzamu Hakizimana Adolphe, ba myugariro bane aribo kapiteni Niyomugabo Claude (Ibumoso), Byiringiro Jean Gilbert (Iburyo) naho mu mutima w’ubwugarizi ari Nshimiyimana Yunusu na Ishimwe Abdoul, mu kibuga hagati hakinaga Dauda Yussif Siedu, Ruboneka Jean Bosco na William Togui, uruhande rumwe rwacagaho Mugisha Gilbert, urundi ari Hakim Kiwanuka naho rutahizamu ari Cheick Djibril Ouattara.
Umukino watangiye Rayon Sports yataka cyane ikipe ya APR FC nyuma yo kuba umupira w’umuterekano watewe na Ndayishimiye Richard ariko umuzamu Adolphe akawukuramo, akawushyira muri koruneri.
Iyi koruneri yatewe neza na Tambwe Gloire abakinnyi ba Rayon Sports bashyira ku mitwe ariko umupira ukubita ku giti cy’izamu ntiwajya mu izamu.
Nyuma yo kubona ubu buryo bubiri ariko Rayon Sports ntibubyaze umusaruro hakurikiyeho iminota yo kwiharira umupira cyane ku ruhande rwa APR FC ndetse yataka n’izamu rya Rayon Sports, yagiye igerageza uburyo imbere y’izamu harimo nk’amashoti abiri yatewe na Dauda ariko ntiyagira icyo abyara.
Ibintu byose byahindutse ku munota wa 31 nyuma y’umupira wazamuwe neza na Ganijuru, ubundi umupira awuha Tambwe, Tambwe yahise atera umupira wo hejuru ugana ku izamu rya APR FC maze ba myugariro ba APR FC ntibabasha kuwukuraho bituma Asman Ndikumana awukoraho aheta anyeganyeza inshundura, igitego cya mbere cya Rayon Sports kiba kirabonetse.
Mu minota yakurikiyeho n’ubundi APR FC yakomeje kwiharira umupira kugeza ubwo Byiringiro Jean Gilbert yafataga umupira akawuzamukana bikarangira Tambwe Gloire amukoreye ikosa ryahise rituma APR FC ibona penaliti nyuma y’uko byemejwe na Ishimwe Jean Claude “Cucuri” wasifuye uyu mukino.
Iyi penaliti n’ubwo itavuzweho rumwe kuko bamwe bavugaga ko ikosa ryabereye inyuma y’urubuga rw’amahina, penaliti ya APR FC yatewe neza na Outtara yishyura APR FC igitego yari yatsinzwe ndetse ni nawe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka zo mu busatirizi zari zigamije gushaka ibitego ariko ntibyabakundira.
Ku ruhande rwa APR FC hakozwe impinduka zirimo gukuramo Mugisha Gilbert, Hakim Kiwanuka, na William Togui hajyamo Denis Omedi, Memel Dao na Mamadou Sy ariko ntizigeze zigira icyo zihindura.
Ku ruhande rwa Rayon Sports naho hakozwe impinduka zirimo kuvanamo Asman Ndikumana na Faustin Kitoko Likau hajyamo Mugisha Didier na Habomana Yves bagiye banabona amahirwe imbere y’izamu rya APR FC ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
Rayon Sports ntiyigeze yishimira imisifurire dore ko uretse penaliti itavuzweho rumwe, n’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo, mu mukino yahawe ikarita y’umuhondo azira kutemeranya n’ibyemezo by’umusifuzi.
Muri rusange, umusaruro wavuye muri uyu mukino wabaye mwiza kuri APR FC kurusha kuri Rayon Sports kuko hagumyemo ikinyuranyo cy’amanota 8, mu gihe habura imikino 5 gusa ngo Shampiyona irangire.
Ibi bivuze ko ikipe ya APR FC isabwa gutsinda byibuze imikino 3 igahita yegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, yaba itwaye ku nshuro ya 7 yikurikiranya.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 29 wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa gatandatu:
Etincelles FCÂ 0-0 Amagaju FC
Gicumbi FCÂ 0-3 Al-Merreikh
Musanze FCÂ 0-0Â Kiyovu Sports


