Perezida w’u Rwanda Kagame yitabiriye umukino Atletico Madrid yaguyemo miswi na Arsenal

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame (Ibumoso) yahuye na Perezida wa Atletico Madrid, Enrique Cerezo

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League warangiye Atletico Madrid inganyije na Arsenal igitego 1-1.

Uyu mukino wabereye kuri sitade Civitas Metropolitano i Madrid muri Espagne wari wahuje aya makipe yombi asanzwe agirana imikoranire n’u Rwanda binyuze mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga.

Perezida Kagame yagize umwanya wo guhura na Perezida wa Atletico Madrid, Enrique Cerezo.

Uyu mukino waje kurangira Atletico Madrid iguye miswi na Arsenal y’igitego 1-1.

Arsenal niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 44 kuri penaliti yatsinzwe neza na Viktor Gyökeres ari nawe bari bakoreyeho ikosa ariko Atletico Madrid iza kucyishyura ku munota wa 56 gitsinzwe na Julián Alvarez n’ubundi kuri penaliti.

Umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2026, ukazabera mu Bwongereza kuri Sitade ya Arsenal, Emirates Stadium.

Uyu ntabwo ariwo mukino wonyine wo mu Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League, Perezida Kagame yitabiriye kuko no mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mata 2026 yari yitabiriye umukino wahuje Paris Saint Germain na Bayern Munich wabereye mu Bufaransa kuri Parc des Princes, sitade ya Paris Saint Germain. 

Aya makipe yombi n’ubundi nayo akaba asanzwe agirana imikoranire n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.