Perezida Museveni yarahiriye gukomeza kuyobora Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81 yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi y’imyaka 5 izamugeza muri 2031 nyuma yo kuyitorerwa mu matora yabaye muri Mutarama 2026 akayatsinda ku majwi 71.6%.

Umuhango w’irahira rya Perezida Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986 wabereye kuri Kololo Ceremonial Grounds, witabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 35, n’abaturage baturutse imihanda yose basaga ibihumbi 40.

Muri uyu muhango, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva.