Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso

Perezida Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso watorewe gukomeza kuyobora Congo (Brazaville) muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

Perezida Denis Sassou Nguesso yarahiriye kuyobora Congo mu muhango wabereye muri Kintele Stadium kuri uyu wa kane tariki 16 Mata 2026 nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki 15 Werurwe 2026, yatowe ku kigero cya 94.82%

Iyi ni manda ya gatanu yikurikiranya Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 atorewe ngo ayobore igihugu cya Congo kuva muri 2002 ariko yanayoboye iki gihugu kuva mu 1979 kugeza mu 1992, bivuze ko amaze imyaka 42 ayobora Congo kugeza ubu.

Perezida w’u Rwanda, Paul kagame ni umwe mu bayobozi ba za Guverinoma bitabiriye uyu muhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso.

AMASHUSHO: Perezida Kagame agera muri Kintele Stadium ahabereye ibirori by’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo. 

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata 2026 nibwo Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu murwa mukuru wa Congo aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Anatole Collinet Makosso.

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi n’ubundi nibwo Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou Nguesso wa Congo muri prezidansi y’iki gihugu, Le Palais du Peuple mbere y’uko arahira.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bijyanye n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, ibibazo byugarije umugabane w’Afurika, ndetse n’uburyo bakongera ubufatanye hagati y’impande zombi mu bisata bitandukanye.

Perezida Kagame yanifurije Denis Sassou Nguesso ishya n’ihirwe muri manda ye nshya y’imyaka 5.

Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso bagiranye ibiganiro mbere y’uko Denis Sassou Nguesso arahirira kuyobora Congo muri manda ye ya 5 yikurikiranya