Perezida Kagame yacanye urumuri rw’ikizere

187

Kuri iki cyumweru tariki 7 Mata 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME na madamu we Jeannette KAGAME bacanye urumuri rw’ikizere mu gutangira icyunamo.

Iki ni ikimenyetso gishyira itangiriro ku Cyumweru k’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jesonide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu muhango ukaba wabereye ku rwibutso rwa Gisozi aho witabiriwe n’abaperezida b’ibihugu bitandukanye, abagarariye ibihugu, baje kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka.