Ibihembo by’abakinnyi n’abatoza bahize abandi bigiye kongera gutangwa muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite Shampiyona y’u Rwanda mu nshingano, BK Pro League bwatangaje ko nyuma ya Shampiyona hazatangwa ibihembo ku bakinnyi n’abatoza b’indashyikirwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 6 Gicurasi 2026 nibwo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko hazatangwa ibi bihembo tariki 1 Kamena 2026 muri Movenpick Hotel iherereye Kacyiru kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu bihembo by’uyu mwaka hazahembwa umukinnyi mwiza w’umwaka, umutoza mwiza w’umwaka, uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi, umuzamu mwiza w’umwaka, umukinnyi mwiza ukiri muto (Hazarebwa ku bakinnyi bavutse nyuma ya tariki 30 Kamena 20025), Igitego cyiza cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 nziza y’umwaka.

Uzatsindira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ari nacyo gihembo nyamukuru azahabwa imododa ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000 FRW) izatangwa ku bufatanye na ePoBox.

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko abazahembwa hazagenderwa ku matora y’abafana, akanama gashyizweho, itangazamakuru rya siporo, abakapiteni b’amakipe ndetse n’abatoza bakuru b’amakipe.

Ubwo ibi bihembo biheruka gutangwa umwaka ushize byihariwe na APR FC aho Niyigena Clement yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka naho Darko Novic yegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka.

Hagiye gutangwa ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda.