Gen Mubarak Muganga yasuye APR FC mbere yo gucakirana na Rayon Sports

Gen Muganga yasuye abakinnyi ba APR FC abagenera ubutumwa mbere yo kwesurana na Rayon Sports

Kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2026, umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarak Muganga yasuye iyi kipe mu myitozo i Shyorongi aganiriza abakinnyi mbere yo guhura n’ikipe ya Rayon Sports muri Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League 2025/26.

Mu butumwa Gen Muganga yageneye abakinnyi yabibukije icyo kwambara umwambaro w’ikipe ya APR FC bivuze abasaba gukinana ishyaka mu mikino ya shampiyona basigaje baharanira amanota 3, yabibukije ko gutsinda umukino wa shampiyona bafite mu mpera z’icyumweru ari ingenzi cyane mu kurushaho guhatanira igikombe cya shampiyona.

Amashusho: Gen Mubarak Muganga yasuye abakinnyi ba APR FC abagenera ubutumwa mbere yo guhura na Rayon Sports.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026 muri Sitade Amahoro nibwo hategerejwe umukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, ikipe ya Rayon Sports izakiramo APR FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uretse kuba aya makipe asanzwe ahangana cyane mu Rwanda, uyu mukino unafite icyo uvuze gikomeye ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka kuko anakurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Kugeza ubu, urutonde rwa shampiyona ruyobowe n’ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani n’amanota 61, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 55, Al Merriekh SC ni iya gatatu n’amanota 52, Rayon Sports ni iya kane n’amanota 47, ikarusha Police FC ya gatanu amanota 3.

Bitewe n’uko aya makipe yo muri Sudani n’ubundi atazahabwa igikombe cya Shampiyona, ibi bivuze ko mu makipe yo mu Rwanda, APR FC ariyo iyoboye, igakurikirwa na Rayon Sports.

Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayo na Rayon Sports bigahita biyongerera amahirwe yo gutwara igikombe kuko haba hasigaye imikino 5 gusa ngo Shampiyona irangire.

Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe mu marushanwa yose, ikipe ya APR FC niyo yitwaye neza kuko yatsinzemo imikino 5 harimo imikino itatu iheruka, banganya imikino 3, Rayon Sports itsinda imikino ibiri gusa.