Nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 9 Mata 2026 kwa Eric Semuhungu ariko ntihatangazwe icyatumye atabwa muri yombi kugira ngo bitabangamira iperereza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko dosiye ya Semuhungu Eric yamaze kugezwa mu bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bitatu.
Dosiye y’ibyaha Semuhungu akurikiranyweho yagejejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mata 2026.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko Semuhungu akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gukangisha gusebanya.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uwahamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.
Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.
Icyaha cyo gukangisha gusebanya giteganwa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.
Eric Semuhungu azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda nk’umwe mu banyarwanda bemera ko baryamana n’abo bahuje ibitsina.


