Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahamiye Shema Arnold de Bosscher uzwi mu kuvanga imiziki ku izia rya Dj Toxxy ibyaha byose yari akurikiranyweho, ahanishwa ibihano birimo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 3 ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu ndetse rutegeka ko ahita arekurwa icyemezo cy’Urukiko kikimara gusomwa.
Kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2026 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahamijwe Dj Toxxyk ibyaha yarakurikiranyweho birimo icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, icyaha cyerekeranye n’ibikorwa by’ibiyobyabwenge, guhunga amaze kutera cyangwa guteza impanuka, n’icyaha cyo kwanga ko bamusuzumisha icyuma gipima alukolo.
Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha, Dj Toxxy yakatiwe ibihano birimo gutanga ihazabu ya frw 1,050,000 n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, agasubikirwa icyo gihano mu gihe cy’amezi atandatu.
Urukiko kandi rwategetse ko ahita arekurwa, runategeka ko urumogi rungana na garama 2 rwafatiwe iwe rutwikwa n’inzego zibishinzwe.
Tariki 21 Ukuboza 2025 nibwo Dj Toxxyk yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi agahita yitaba Imana mu mpanuka yabereye ku muhanda uva mu Kiyovu ujya Peyaje mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe Dj Toxxyk yagerageje guhunga ariko aza gutabwa muri yombi afatiwe i Karongi, aho hasanzwe muri iyi mpanuka yari yakoze yari yanyoye ibisindisha bikaba ari nabyo byatumye akora iyi mpanuka dore ko yarimo no kugendera ku muvuduko wo hejuru.


