Ikipe ya APR VC yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda isezerewe muri CAVB Men’s Club Championship nyuma yo gutsindwa na Fath Union Sports yo muri Maroc amaseti 3-1, naho amakipe ya Police VC, REG VC na Kepler VC atera intambwe igana muri 1/4.
Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2026 habaye imikino ya 1/8 cy’irangiza cy’imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAVB Men’s Club Championship 2026 yasize hamenyekanye amakipe 8 yerekeza muri ¼ harimo amakipe 3 yo mu Rwanda.
Imikino y’amakipe yo mu Rwanda yose yabereye muri BK Arena.
REG VC y’umutoza Mugisha Bavuga Benon niyo yabimburiye andi makipe yo mu Rwanda kwinjira mu kibuga ikina na Sport-S VC yo muri Uganda.
Uyu mukino warangiye REG VC yageze muri iki kiciro nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa 2 mu itsinda D itsinze Sport-S VC yarangirije ku mwanya wa 3 mu itsinda C amaseti 3-0 (25-18, 25-17, 25-20).
Uyu mukino ntabwo wagoye cyane REG VC binajyanye no kuba umutoza wa REG VC kuri ubu yarayigiyemo avuye muri Sport-S, bityo yarayizi.
Indi kipe yo mu Rwanda yakurikijeho gukina ni Police VC y’umutoza Musoni Fred yarangirije mu itsinda C ari iya mbere yakinaga na Nigeria Customs Service yarangirije mu itsinda A ari iya kane.
Uyu mukino ntiwagoye cyane Police VC kuko yawutsinze amaseti 3-0 (25-21, 25-16, 25-21) bituma ibona itike ya 1/4 cy’irangiza.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje Kepler VC n’ikipe ya General Service Unit yo muri Kenya.
Kepler VC yari yarangije ari iya kabiri mu itsinda B, mu gihe General Service Unit yari yarangije ari iya 3 mu itsinda D.
Uyu mukino watangiye ugora cyane Kepler VC kubera amakosa yakoraga arimo kwica resebusiyo byatumaga no kwataka bitagenda neza, ibi byatumye General Service Unit itwara iseti ya mbere ku manota 25-23.
Mu yandi maseti yakurikiyeho, Kepler VC y’umutoza Jean Patrice Ndaki Mboulet yagabanyije amakosa nyuma yo gukora n’impinduka zacagamo zo kuvanamo Dusenge Wicklif agashyiramo Ngabo Rwamuhizi Romeo.
Ibi byahaye ikipe ya Kepler umwanya mwiza wo gukoresha neza abataka bayo barimo Mohamed Radi Krid na Santiago Jair.
Kepler VC yavuye inyuma itsinda amaseti 3 ku manota 25-23, 28-26, na 25-19 bituma itsinda uyu mukino ku maseti 3-1 yerekeza muri 1/4 ityo.
Umukino wagombaga gusoreza indi yose ni umukino wahuje Fath Union Sports (FUS) n’ikipe ya APR VC.
Si ubwa mbere FUS yarikinnye n’ikipe yo mu Rwanda muri iyi mikino dore ko yari mu itsinda rimwe na Police VC. Umukino wahuje aya makipe yombi warangiye Police VC itsinze amaseti 3-1.
Kuba FUS yarigeze gutsindwaho n’ikipe yo mu Rwanda byatizaga cyane umurindi APR VC ko bishoboka n’ubwo atariko byaje kugenda.
FUS yabanje gutsinda APR VC amaseti abiri ku busa ku manota 25-23 na 25-18. APR yinyaye mu isunzu itwara iseti ya gatatu y’umukino ku manota 25-22 ariko bigeze mu iseti ya kane igerageza guhangana ariko birangira yisamye yasandaye iyitsindwa ku manota 25-21.
FUS ni uko yasezereye APR VC ku maseti 3-1. APR VC yaranzwe n’amakosa menshi muri uyu mukino arimo resebusiyo zitagenze neza ndetse n’abataka bayo barimo Niyonshima Samuel na Mutabazi Yves batatanze umusaruro nk’uko bisanzwe.
Mu yindi mikino ya 1/8 cy’irangiza yakinwe kuri uyu wa gatatu, Kenya Ports Authority yasezereye Nemo Stars VC yo muri Uganda iyitsinze amaseti 3-1.
Port Autonome de Douala yo muri Cameroon yasezereye Equity Bank VC yo muri Kenya iyitsinze amaseti 3-0, Petrojet SC yo mu Misiri yasezereye Ghana Army iyitsinze amaseti 3-1 naho Al Ahly yo mu Misiri isezerera Kalibi SC yo muri Ghana iyitsinze amaseti 3-0.
Imikino irakomeza kuri uyu wa kane muri BK Arena no muri Petit Stade hakinwa imikino ya 1/4 n’iyo guhatanira imyanya.
Imwe mu mikino itegerejwe ya 1/4 harimo umukino uzahuza Kepler VC na Police VC zo mu Rwanda n’umukino uzahuza FUS yo muri Maroc na Al Ahly yo mu Misiri.
Dore uko amakipe azahura muri 1/4:
Kenya Ports Authority 10:00 REG VC
Kepler VCÂ 12:00 Police VC
Port Autonome de Douala 18:00 Petrojet SC
FUSÂ 20:00 Al Ahly
N’ubwo APR VC yasezerewe mu irushanwa ariko ntabwo urugendo rwayo rwageze ku musozo burundu kuko nayo kuri uyu wa kane irakina na Kalibi SC saa 20:00 mu mikino yo guhatanira umwanya wa 9-16.


