Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yujuje abamukurikira (Subscribers) miliyoni ku murongo we (Shene) wa Youtube bimugira umuhanzi wa gatatu w’umunyarwanda uririmba ku giti cye ubashije kubigeraho, aba uwa 5 ubikoze mu baririmbyi bose muri rusange.
Bruce Melodie yageze kuri uru rutonde rw’abahanzi b’abanyarwanda bafite aba-subscribers miliyoni kuzamura kuri Youtube nyuma y’urugendo rw’imyaka 15 amaze mu muziki nyarwanda.
Bruce Melodie azwiho kuba ari umuhanzi w’ubuhanga ariko unakora cyane ku buryo yabatijwe “Munyakazi” kandi iryo zina nawe akaryemera kuko arakora cyane mu buryo bugaragarira buri wese.
Uretse Bruce Melodie wujuje aba-Subscribers miliyoni kuri Youtube, abandi bahanzi b’abanyarwanda baririmba ku giti cyabo bagize uyu mubare mbere ye barimo Ngabo Medard Jorbert wamenyekanye nka Meddy ubu usigaye uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Israel Mbonyi nawe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu bandi baririmbyi bageze kuri iyi ntambwe barimo Chorale y’Abadivantisite b’Umunsi wa 7 ya Ambassadors of Christ Choir ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Papi Clever & Dorcas.
Muri rusange uru rutonde rugaragaraho abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana uretse Meddy wigeze no gukoraho indirimbo zisanzwe.
Muri macye, kuri uru rutonde, Bruce Melodie niwe muhanzi wenyine ugaragaraho kandi atabarizwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “Gospel”.
Kuri ubu Bruce Melodie ari mu bihe byo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga aho amaze iminsi akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo hanze y’u Rwanda kandi bakomeye ku ruhando nyafurika.
Bruce Melodie aheruka gusohora indirimbo yise “Pom pom” yafatanyijemo n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika barimo Diamond Platnumz na Brown Joel.
Iyi ndirimbo imaze amezi 4 igiye hanze, imaze kurerwa n’abarenga miliyoni 8 ku rubuga rwa YouTube.


