APR FC ishobora gusanga ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2026 mu gihe yabasha gusezerera ikipe ya Etincelles muri 1/2 mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umukino ubanza wabereye i Rubavu kuri Sitade Umuganda warangiye APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 3-1, ibi bivuze ko Etincelles byibuze isabwa kwinjiza mu izamu rya APR FC ibitego bitatu hanyuma ikanashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego byibuze bibiri kuzamura kugira ngo ikomeze mu kiciro gikurikiyeho.
Mu gihe APR FC yagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yahita ihura n’ikipe ya Rayon Sports yamaze kuhagera, bikaba ku nshuro ya kabiri yikurikiranya aya makipe yaba agiye guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gorilla FC.
Umukino ubanza wahuje aya makipe wari warangiye yombi anganyije igitego 1-1 kandi ni Gorilla FC yari yakiriye, ibi bivuze ko umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa kabiri kuri Kigali Pele Stadium wagiye gukinwa Rayon Sports yateye ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma kuko yasabwaga kutinjiza igitego gusa.
Ibi Rayon Sports yabashije kubigeraho inganya na Gorilla FC 0-0, bituma igera ku mukino wa nyuma ibikesha igitego cyo hanze yatsinze mu mukino ubanza.
Rayon Sports izakina umukino wa nyuma idafite Ndayishimiye Richard ukina mu kibuga hagati nyuma y’uko yujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza aya makipe wari warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 naho umukino uheruka guhuza aya makipe muri rusange warangiye anganyije igitego 1-1.


