
Tariki 10 Mata 2026 hashyizwe hanze itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda, National Defence University-Rwanda (NDU-R) ihurirwamo amashuri makuru ya Gisirikare, Polisi n’ay’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Iri tegeko kandi ryemeza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ari we Muyobozi w’icyubahiro (Chancellor) wayo. N’ubwo iyi kaminuza kuri ubu ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Bumbogo ariko iteka rya Perezida rishobora kucyimurira ahandi mu Rwanda mu gihe bibaye ngombwa.
Mu nshingano ze nkâUmuyobozi wâiyo kaminuza, Perezida azatanga umurongo mugari wâimiyoborere kugira ngo kaminuza igere ku ntego zayo zo gutegura inzobere zo ku rwego rwo hejuru mu byâingabo nâinzego zâumutekano. Azajya anayobora ibirori byo gutanga impamyabumenyi cyangwa ahitemo umuhagarariye.
NDU-R ni Kaminuza ireberwa na Minisiteri y’Ingabo, MINADEF na Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, ikaba igizwe n’ibigo bitandukanye birimo National Defence College-Rwanda (NDC-R) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Defence College of Health Sciences (DCHS) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Defence Institute of Sciences and Technology (DIST) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Institute for Defence and Strategic Studies (IDSS) ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Harimo kandi National Intelligence Academy (NIA) ikorera mu Karere ka Bugesera; Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) ikorera mu Karere ka Musanze; National Police College (NPC ) ikorera mu Karere ka Musanze; Rwanda Military Academy (RMA) ikorera mu Karere ka Bugesera.
Intego ya NDU-R ni uguhugura abasirikare, abakozi bâinzego zâumutekano,abayobozi bakuru mu nzego za Leta nâabafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Iyi NDU-R ikaba yitezweho kuzakira abanyeshuri biga amasomo yâicyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya kabiri, icya gatatu nâimpamyabumenyi yâIkirenga (PhD), ahabwa abakora mu nzego zâumutekano nâabayobozi bâinzego za Leta bireba.
Mu bandi bazayobora NDU-R, barimo Umuyobozi Mukuru (Vice-Chancellor) ari na we mwanditsi wâinama, Uhagarariye abarimu nâabashakashatsi utorwa na bagenzi be, Ushinzwe igenzura ryâubuziranenge, (Quality assurance), Umuyobozi umwe (Dean) utorwa na bagenzi be nâuhagarariye abanyeshuri.
Itegeko riteganya ko nibura 30% byâabagize iyi nama bagomba kuba ari abagore mu gihe abatari mu nama yâubutegetsi kubera imyanya bafite bagira manda yâimyaka ine ishobora kongerwa rimwe.
Inama yâUbutegetsi ifite uruhare rukomeye mu gutegura icyerekezo cya kaminuza nâingamba, kwemeza politiki nâigenamigambi rya buri mwaka, kugenzura imikorere, kwemeza ingengo yâimari no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, gufata ibyemezo byâabakozi, ubufatanye nâimiterere yâinzego.
Inafite inshingano zo kugenzura ireme ryâuburezi, gushyiraho amategeko agenga imyigishirize nâubushakashatsi no ushyiraho za komite ziyunganira.

