Umwongereza Hudson Hurry yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu batarengeje imyaka 19

Umwongereza w’imyaka 17 Hudson Harry yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) ku ngimbi zitarengeje imyaka 19, yakoresheje amasaha 2, iminota 33 n’amasegonda 16 ku ntera ya kilometero 119.3.

Umufaransa Blanc Johan yegukanye umwanya wa kabiri arushwa amasegonda 16, anganya ibihe n’umunya-Pologne Jackowiak Jan waje ku mwanya wa gatatu.

Abatangiye isiganwa saa mbiri za mu gitondo (08:00) bari 142 ariko abarangije isiganwa ni 65. Umunyarwanda umwe NTIRENGANYA Moïse niwe wabashije kurangiza, yarangirije ku mwanya wa 65 (Wa nyuma) akoreshe amasaha 3:09:32, yarushijwe iminota 14 n’amasegonda 13 n’uwa mbere.

Undi munyarwanda wahatanye muri iki kiciro ni NKURIKIYINKA Jackson gusa we ntiyabashije kurangiza isiganwa, yaviriyemo muri lap ya 6.

Uyu ni umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ikazasozwa ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025.

saa sita z’amanywa hahise hatangira ikindi kiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 23, barasiganwa ku ntera ya kilometero 164.6.