KAVC Volleyball Tournament 2025: APR yegukanye igikombe mu bagore, amakipe y’abagabo ntiyahirwa

19

Kuri iki cyumweru tariki 14 Nzeri nibwo hasojwe imikino y’irushanwa ngarukamwaka rya NSSF KAVC International Volleyball Tournament 2025 yaberaga i Kampala mu Bugande yarangiye APR yegukanye igikombe mu bagore naho KAVC Chazpir yo mu Bugande icyegukana mu bagabo.

Mu kiciro cy’abagabo ntabwo urugendo rwagenze neza ku makipe yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 27 kuko APR VC na REG VC zaviriyemo mu matsinda naho Police VC iviramo muri 1/4 cy’irangiza nyamara umwaka ushize iki gikombe cyari cyegukanywe na REG VC.

Ku mukino wanyuma, ikipe ya KAVC Chazpir yo mu Bugande yegukanye igikombe itsinze Equity VC yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-22, 22-25, 25-17, 29-27).

KAVC Chazpir yegukanye igikombe

KCCA yo mu Bugande yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Chema yo muri Kenya amaseti 3-0 (28-26, 25-12, 25-21).

APR WVC na Police WVC zo mu Rwanda nizo zahuriye ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’abagore.

N’ubwo ikipe ya Police yarimaze igihe idatsindwa na APR ntabwo kuri iyi nshuro byayihiriye kuko yatsinzwe amaseti 3-2 bituma APR yegukana igikombe cyari gifitwe na RRA nayo yo mu Rwanda yagitwaye umwaka ushize.

Police yatangiye neza itwara amaseti 2 ya mbere ku manota 25-22 no ku manota 25-23, APR y’umutoza Kamasa Peter yaje mu maseti abiri yakurikiyeho yihagazeho cyane maze itwara iseti ya gatatu ku manota 25-18 ndetse itwara n’iseti ya kane ku manota 25-19 bituma hiyambazwa iseti ya kamarampaka.

Mu iseti ya gatanu nayo yarimo ihangana cyane yarangiye APR iyitwaye itsinze amanota 15-12 bituma yegukana igikombe cy’uyu mwaka.

RRA WVC yarifite igikombe giheruka ntabwo byayihiriye mu guhatanira umwanya wa gatatu kuko yatsinzwe na KAVC amaseti 3-1 (17-25, 25-9, 25-11, 25-20) bituma itabasha gutahana umudari.

Amakipe yatwaye igikombe yahembwe imidari ya zahabu, igikombe n’ibahasha ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda (Ni arengaho gato miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda).

Amakipe yo mu Rwanda arakomeza imyitozo mu gihe yitegura Shampiyona yo mu Rwanda izatangira tariki 17 Ukwakira 2025.