Football: Hatangajwe igihe Shampiyona izatangirira! Super Cup izaba ryari?

80

Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League, yatangaje ko Shampiyona y’umwaka wa 2025-26 izatangira ku wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025.

Ingengabihe yashyizwe hanze kuri uyu wa 21 Kanama 2025 igaragaza ko Shampiyona y’ikiciro cya mbere umwaka wa 2025-26 izarangira ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.

Aya matariki y’ingenzi kuri Shampiyona ashyizwe hanze nyuma y’uko benshi bibazaga igihe izatangirira ariko kandi hahise hazamuka ikibazo cy’igihe Umukino w’Igikombe Kiruta Ibindi mu Rwanda, FERWAFA Super Cup uzabera, ubusanzwe uyu mukino niyo ubanziriza Shampiyona.

Urebye ku ngengabihe y’imikino ihari muri iyi minsi, kuri ubu hari kuba imikino y’Inkera y’Abahizi yateguwe na APR FC izasozwa tariki 29 Kanama 2025.

Kuva tariki 2-15 Nzeri, ikipe ya APR FC izitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 izabera muri Tanzania, ibi bivuze ko bitakunda ko Super Cup ikinwa mbere y’uko Shampiyona itangira.

Ikindi ni uko tariki 6 na tariki 9 Nzeri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ifite imikino mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izahuramo na Nigeria na Zimbabwe.

Agaruka kuri iyi ngingo, Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules yagize ati,”Twahisemo gutangiza shampiyona tariki 12 Nzeri 2025, kuko niyo dufite mu nshingano aka kanya. Naho umukino wa Super Cup uzategurwa kandi ukinwe hagati muri shampiyona.

Umukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro gusa kuko APR FC yatwaye ibi bikombe byombi mu mwaka ushize w’imikino byatumye Rayon Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona ndetse ikagera no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ariyo izakina na APR FC.

Super Cup itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ingengabihe ya Shampiyona y’umwaka utaha wa 2025-26