Umukinnyi wo mu kibuga hagati w’umunya-Argentine, Rodrigo De Paul w’imyaka 31 y’amavuko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuye muri Atletico Madrid yo muri Espagne.
Rodrigo De Paul yagiye muri Inter Miami nk’intizanyo izarangirana n’uyu mwaka wa 2025 hanyuma iyi kipe ikaba ishobora kumugura kuri miliyoni €15 ku masezerano ashobora kugera muri 2029 nyuma y’uyu mwaka.
Rodrigo De Paul agiye muri Inter Miami mu gihe umwanya wo gukina muri Atletico Madrid washoboraga kugabanuka dore ko iyi kipe yongereye imbaraga mu kibuga hagati muri iyi mpeshyi isinyisha abakinnyi barimo Johnny Cardoso, Alex Baena na Thiago Almada.
Rodrigo De Paul ni umwe mu bakinnyi bazwiho kuba bugufi cyane ya Lionel Messi ndetse aba bombi batwaranye ibikombe bibiri bya Copa America, igikombe cy’Isi cya 2022 n’igikombe cya Finalissima mu ikipe y’igihugu y’Argentine.
Inter Miami y’umushoramari wanabaye umukinnyi David Beckham iri ku mwanya wa 5 n’amanota 41 muri shampiyona ya y’igice cy’Uburasirazuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Major League Soccer (Eastern Conference) mu mikino 21 imaze gukina.

