Umuholandi Mathieu Van der Poel yavuye muri Tour de France kubera uburwayi

205
Mathieu Van der Poel yavuye muri Tour de France nyuma yo kurwara pneumonia (Umusonga)

Umuholandi wavukiye mu Bubiligi w’imyaka 30, Mathieu Van der Poel yavuye muri Tour de France igeze ku gace ka 16 nyuma yo kurwara indwara ya pneumonia (Umusonga).

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Alpecin-Deceuninck Cycling Team yo mu Bubiligi yatangaje ko umukinnyi wayo Mathieu Van der Poel atazakomeza gusiganwa muri Tour de France kuko arwaye umusonga.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Alpecin-Deceuninck yatangaje ko umukinnyi wayo Van der Poel yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubukonje bukabije mu minsi yashize.

Bigeze kuri uyu wa mbere ubwo abakinnyi bari bafashe akaruhuko, Van der Poel yakomeje kuremba byatumye ajyanwa ku bitaro bya Narbonne (Centre Hospitalier de Narbonne) kugira ngo avurwe.

Mu isuzuma yakorewe, ryagaragaje ko Van der Poel arwaye indwara ya pneumonia izwi nk’umusonga mu Kinyarwanda byatumye abaganga bamutegeka guhagarika irushanwa ndetse ategekwa kuruhuka byibuze icyumweru kimwe.

Muri Tour de France y’uyu mwaka, Van der Poel yatwaye agace kayo ka kabiri kakinwe tariki 6 Nyakanga, kavuye Lauwin-Planque kerekeza Boulogne-Sur-Mer mu ntera ya kilometero 209.1, yavuye muri Tour de France ari ku mwanya wa 62, arushwa iminota 10 n’amasegonda 28 na Tadej Pogačar uyoboye nyuma y’uduce 15 tumaze gukinwa.

Tour de France irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa agace ka 16 gahaguruka Montpellier gasorezwe Mont Ventoux ku ntera ya kilometero 171.5, ni agace k’imisozi.