Kabuga Félicien warukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yapfuye

Kabuga washinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yitabye Imana afite imyaka 93 aguye mu Buholandi

Kabuga Félicien warukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026 aguye i La Hayemu mu Buholand afite imyaka 93.

Urupfu rwa Félicien Kabuga rwemejwe n’Urwego IRMCT rushinzwe Imirimo y’insigarira y’izahozi ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.

Uru rwego rwari rwanatangiye kuburanisha Kabuga, rwanategetse ko hakorwa iperereza ku by’urupfu rwa Kabuga nk’uko byategetswe na Perezida w’uru Rwego, Graciela Gatti Santana.

Kabuga yitabye Imana nyuma y’imyaka itanu yuzuye afatiwe i Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka itatu acumbitse, aho yafashwe muri Gicurasi 2020.

Uyu mugabo wabayeho yihisha ubutabera, yamaze igihe kinini akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa ubwo yari akimara gufatwa

Kabuga yashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwutera inkunga mu buryo bukomeye, yari umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi mukuru  wa Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yamenyekanye cyane mu gukwirakwiza urwango no guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.