APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League 2025/26, nyuma y’uko Rayon Sports inganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona.

Umukino wa Rayon Sports na Gorilla FC wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 15 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pele Stadium.

Gorilla FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 15, igitego cyatsinzwe na Rutonesha Hesborn ku ishoti yateye neza maze umuzamu wa Rayon Sports, Ishimwe Patrick wari wabanje mu kibuga kuko Kwizera Olivier yarafite ikibazo cy’imvune, ananirwa kuwukuramo.

Rayon Sports yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Abedi Bigirimana bituma umukino urangira ari igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye hagati ya Rayon Sports na APR FC hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 7 mu gihe Rayon Sports isigaranye imikino ibiri gusa, ibi bivuze ko bidashoboka ko ya nyuma kuri APR FC.

Ibi nibyo byatumye APR FC ihita ishimangira ko ariyo ibaye iya mbere mu makipe yo mu Rwanda, ikaba igomba kuzahabwa igikombe cya Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda kuko igikombe cya Shampiyona muri rusange cyegukanwe na Al Hilal SC yo muri Sudani.

APR FC niyo igomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu ubaye umwaka wa karindwi wikurikiranya APR FC ariyo kipe iba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda.

APR FC izakina umukino wayo w’umunsi wa 17 kuri uyu iki Cyumweru yakira Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00.