Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahakanye amakuru yari yatangajwe avuga ko abasifuzi basifura Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League bamaze amezi 5 badahembwa.
Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru Kabera Fils Fidele ukorera igitangazamakuru cya Radio/TV 1 yavugaga ko abasifuzi bo muri Shampiyona y’u Rwanda bamaze amezi 5 badahembwa ndetse ko ari imbarutso y’amakosa menshi bari gukora mu misifurire muri iyi mikino ya nyuma ya Shampiyona.
Kabera yakomeje asobanura ko hari n’amakuru afite ko abasifuzi bashaka gukora igisa nk’imyigaragambyo bakazanga gusifura umunsi wa nyuma wa Shampiyona n’ubwo yavuze ko yumva ko batabikora.
Ibinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), FERWAFA yanyomoje aya makuru ivuga ko ari ibinyoma, ko abasifuzi batamaze amezi 5 badahabwa uduhimbazamusyi nk’uko Kabera yabitangaje.
FERWAFA yagize iti,”Mwiriwe! Ayo makuru si ukuri. Abasifuzi ntabwo bamaze ayo mezi badahabwa uduhimbazamusyi nk’uko mwabivuze. Ni urwego rw’ingenzi mu mupira w’amaguru, bityo dukomeje gukora ibishoboka byose ngo bahabwe ibyo bemerewe.“


