Urwego Rutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League rwatangaje ko mu gihe Al Hilal yo muri Sudani yatsinda cyangwa ikanganya na Gasogi United ku mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona, BK Pro League, irahita ihabwa igikombe cy’icyubahiro ndetse n’imidari.
Uyu mukino urakinwa kuri uyu wa gatatu saa cyenda z’umugoroba (15:00) kuri Kigali Pele Stadium, ukaba ari nawo ubimburira indi y’umunsi wa 33.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko hasobanuwe ko hazatangwa ibikombe bibiri muri Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka, bivuze ko ikipe izaba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda ariyo izahabwa igikombe cya Shampiyona.
Kugeza ubu Al Hilal iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 70, irarusha APR FC ya kabiri amanota 11 kandi APR FC irusha Al Hilal umukino umwe.
Ibi bivuze ko mu gihe Al Hilal yatsinda cyangwa ikanganya na Gasogi United yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14 cyangwa amanota 12 mu gihe haba aya makipe yombi yaba asigaje imikino 3 ihwanye n’amanota 9 kugira ngo Shampiyona irangire.
Ibi bivuze ko n’iyo imikino 3 yaba isigaye yose APR FC yayitsinda naho Al Hilal ikayitsindwa n’ubundi APR FC ntabwo yanyura kuri Al Hilal.



