Amakipe y’u Rwanda ntiyahiriye mu marushanwa y’amarerero ya Paris Saint Germain yaberaga i Paris mu Bufaransa kuva ku wa gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026.
Mu byiciro by’ingimbi, mu batarengeje imyaka 11 u Rwanda rwatsinzwe na Brazil ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma naho mu batarengeje imyaka 13 u Rwanda rutsindwa n’Ubufaransa ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Umunyarwanda Ineza Ange Landry yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 17 mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13.

Mu cyiciro cy’abangavu, u Rwanda rwabashije kwegukana umwanya wa 3 mu batarengeje imyaka 15 nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri penaliti 3-1, nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Aya marushanwa ahuza amarerero yo ku isi ya Paris Saint Germain yari yitabiriwe n’abakinnyi bakiri bato bagera kuri 460 bavuye mu bihugu 13.
Amakipe yahatanaga ni ayo mu ngimbi mu batarengeje imyaka 11 na 13 ndetse n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 mu bangavu.


