Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League 2025/26, nirangira hazatangwa ibikombe bibiri ahubwo itandukaniro rikazaba amafaranga azahabwa ikipe yo mu Rwanda.
Rwanda Premier League yasohoye itangazo isobanura ibi nyuma y’uko kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2026 Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, Shema Ngoga Fabrice atangaje ko hazatangwa igikombe kimwe aho kuba bibiri nk’uko byari byatangajwe mbere.
Rwanda Premier League yavuguruje ibi maze ivuga ko ikipe yo muri Sudan niramuka ibaye iya mbere izahabwa igikombe ariko n’ikipe izaba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda nayo ikazahabwa igikombe.
Yakomeje isobanura ko ibihembo byo bizahabwa ikipe zo mu Rwanda gusa, bivuze ko n’ubwo imwe mu makipe yo muri Sudan yakwegukana igikombe cya Shampiyona izahabwa igikombe gusa ariko ntihabwe amafaranga.
Uko ibi byasobanuwe ni nako byari byasobanuwe mu Ukwakira 2025 mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwari buhagarariwe na Perezida Mudaheranwa Hadji Yusufu n’ubuyobozi bwa FERWAFA bwari buhagarariwe na Perezida Shema Ngoga Fabrice.
Iki kiganiro cyagarukaga ku makipe 3 yo muri Sudani ariyo Al Merrikh SC, Al Hilal SC na Al Ahli SC Wad Medani yari yasabye gukina Shampiyona y’u Rwanda ndetse yose yari yemerewe ariko birangira ikipe ya Al Ahli SC Wad Medani idakinnye ku mpamvu zayo bwite.



