Uzaramba Karasira Aimable yitabye Imana habura amasaha macye ngo arangize igihano cye

Karasira Aimable yitabye Imana

Urwego rw’u Rwanda Rushwinze Igororero (RCS), rwatangaje ko Aimable Uzaramba Karasira yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryo kubika RCS yashyize ahagaragara mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 7 Gicurasi 2026 yatangaje ko Karasira yajyanywe ku bitaro nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.

RCS yakomeje ivuga ko itegereje Raporo y’abaganga, ku cyateye urupfu rwa Karasira.

Karasira Aimaibale Uzaramba yitabye Imana nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki 6 Gicurasi 2026 yari amaze kugenzurwa ngo asohoke muri gereza kuko yararangije ibihano bye.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yavuze ko nyuma yo gusuzumwa ngo asohoke muri gereza aribwo yanyweye iyo miti yamufashaga ku burwayi bwe bwo mu mutwe yari afite.

Sengabo anganira na IGIHE yagize ati,”Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya nk’amasaha atandatu, ariko kuko yayinyweye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi niyo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga.

Karasira Aimable Uzaramba yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021 afungirwa mu igororero rya Nyarugenge rihererey i Mageragere.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Karasira yatangiye kuburana mu mizi maze tariki 30 nzeri 2025, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rumuhamya icyaha rutegeka ko afungwa imyaka 5.

Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakan Jenoside, guha inshingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, ibyo byose byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Karasira kandi yashinjwaga icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Karasira igifungo cy’imyaka 30 mu gihe yahamwa n’ibyaha byose yaregwaga.

Mu kwisobanura, Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.

Karasira yasobanuye ko ibijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, ari amafaranga arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kando ngo ntacyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.

Karasira yasobanuye ibi mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko amafaranga Karasira yarafite yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.

Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwahanishije Karasira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ndetse runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Gicurasi 2026 nibwo Karasira yagombaga gusohoka muri gereza nyuma yo kurangiza igifungo cye cy’imyaka 5 mbere y’uko yitaba Imana.

Karasira yamamaye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga  ndetse ahagana muri 2010 yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga, aho yaririmbaga injyana ya Hip Hop, agakundirwa cyane amagambo yandikaga aganisha ku buzima busanzwe.

Itangazo rya RCS ribika urupfu rwa Karasira Aimable Uzaramba