Amatike y’igitaramo cya King James yamaze gushira nyuma y’iminsi 3 agiye hanze

Amatike y'igitaramo cya King James yamaze gushira

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye mu muziki nka King James yamaze gushira nyuma y’iminsi 3 gusa agiye hanze.

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2026 nibwo amatike y’igitaramo cya King James azakorera muri BK Arena yashize mu gihe hari hashize iminsi 3 gusa agiye ku rubuga ari gucururizwaho.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2026 ubwo hari hashize iminsi 2 gusa aya matike agiye hanze, 1/2 cy’amatike yose yari yamaze kugurwa.

Amatike y’igitaramo cya King James azaba yizihizamo imyaka 20 amaze mu muziki, yaragabanyije mu byiciro bitandatu bitandukanye, amatike ya macye ari amafaranga ibihumbi 15 by’amanyarwanda y’u Rwanda (15,000 FRW) naho itike ya menshi ari ibihumbi 60 (60,000 FRW).

Iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuba tariki 1 Kanama 2026 muri BK Arena.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, King James yakunzwe cyane mu njyana ya RnB n’izindi ziyishamikiyeho nka Zouk na Pop, akaba umuhanga cyane mu kwandika no kuririmba indirimbo zituje z’urukundo.

King James ni umwe mu byamamare byegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, akaba yaregukanye iri rushanwa muri 2012 ubwo ryabagaho bwa kabiri mu mateka yaryo.

King James yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Yantumye’, ‘Meze neza’, ‘Ese uracyamukunda?’, ‘Poupette’, ‘Igitekerezo’, ‘Naratomboye’, ‘Palapala’, ‘Ganyobwe’, ‘Hari ukuntu’ n’izindi nyinshi.