Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yahagaritse mu gihe cy’amezi 12 (Umwaka umwe) umusifuzi Nsengiyumba Jean Paul wakubise umugeri umukinnyi wa Mukura VS&L, Mbonyamahoro Serieux, ku mukino yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1.
Uretse uyu musifuzi wasifuye ku ruhande muri uyu mukino wahagaritswe umwaka umwe, n’umusifuzi Nshimiyimana Remy Victor wasifuye hagati kuri uyu mukino yahanishijwe guhagarikwa imikino 5 adasifura.
Ibi bihano byafatiwe aba basifuzi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2026.
Aba basifuzi bafatiwe ibihano nyuma y’imisifurire mibi yabaranze ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, wabaye ku cyuweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, i Huye kuri Stade Kamena, warangiye Mukura yari yakiriye itsinzwe ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino nibwo Mukura yatanze ikirego isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifurire yo kuri uyu mukino.



