Inyubako RDB yakoreragamo yafunzwe by’agateganyo

Inyubako ya RDB igiye kuvugururwa

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko inyubako yarwo rwakoreragamo izafungwa by’agateganyo kuva tariki 5 Gicurasi 2026 kubera imirimo itegaganyijwe yo kuyivugurura.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2026 rivuga ko ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zihakorera zizimukira by’agateganyo mu bindi biro. Aho ibyo biro bishya biherereye n’uburyo serivisi zizakomeza gutangwa bikazatangazwa bidatinze.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije zo one Stop Center ziratangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MINIFRA), iherereye ku Kimihurura. Mu gihe izindi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za RDB zisanzwe zikoreshwa.

Muri 2023 nibwo iyi nyubako yakoreragamo RDB yaguzwe na leta agera kuri miliyari miliyari 42 Frw mu rwego rwo kugabanya ikiguzi itanga mu gukodeshereza ibigo byayo nk’uko byatangajwe n’ikico cya leta gishinzwe imyubakire.

Mu bihe bitandukanye, iyi nzu yagiye ivugwaho ku kuba itujuje ubuziranenge mu buryo bw’imyubakire yayo ku buryo muri Kamena umwaka ushize Komite Ishinzwe Kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, yagaragaje ko hari ibice by’igisenge n’inkuta byatangiye kuva, bikangiza amarangi y’imbere mu nzu.

Bivugwa ko uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka.

Uretse RDB yakoreraga muri iyi nyubako, hakoreragamo n’ibindi bigo birimo RDB, RCB, RMB na RHA.

RDB igiye kuvugurura inyubako yakoreragamo