Perezida wa FIFA, Infantino yemeje ko Iran igomba kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino yemeje ko ikipe y’igihugu ya Iran izakina igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubwo hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Infantino yatangaje aya magambo mu nama ngarukamwaka ya FIFA yabereye Vancouver muri Canada kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2026 ari naho yemereje ko azongera kwiyamamariza kuyobora FIFA mu matora y’umwaka utaha. 

Infantino yagize ati,”Yego rwose Iran izakina igikombe cy’isi kandi izakinira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Impamvu, ni uko tugomba kuba umwe. Tugomba gutuma abantu biyunga.

Iran yabashije kubona itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka, aho iri mu itsinda G hamwe na New Zealand, Ububiligi na Misiri.

Imikino y’amatsinda yose ya Iran ikaba iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

N’ubwo bimeze bityo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasabye ko Iran yakurwa mu Gikombe cy’Isi igasimbuzwa Ubutaliyani butabashije kubona itike.

Impamvu y’ibi ni uko Iran kuri ubu iri mu makimbirane yanabyaye intambara hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yifatanyije na Israël.

Ku ruhande rwa Iran nayo ntabwo itekanye kuba yakinira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatumye isaba ko imikino yayo yakwimurwa igashyirwa muri Mexico cyane ko Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexico na Canada.

Kugeza ubu, ubu busabe bwa Iran ntakintu FIFA yabukozeho ndetse n’ubusabe bwa Perezida Trump bwimwe amatwi.

N’ubwo Perezida wa FIFA, Infantino yatanze ikizere ko Iran izakinira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntakabuza, ariko no muri iyi nama yabaye yasize hari urunturuntu rwatewe no kuba abari guhagararira Iran muri iyi nama bimwe impushya zo kwinjira muri Canada bigatuma batayitabira.

Abagombaga guhagarira Iran bari abantu batatu bayobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, IFF, Mehdi Taj ari nawe wangiwe kwinjira muri Canada nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Iran.

Ibi byatumye abandi bantu babiri bari bajyanye nawe banga kwitabira inama ya FIFA mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye icyemezo cy’inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada.

FIFA ivuga kuri iki kibazo yavuze ko yo yari yatumiye Iran nk’umunyamuryango naho ibyo kwinjira mu gihugu runaka atariyo ibigenga.