
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko rishyigikiye kandidatire ya Gianni Infantino ugiye kongera kwiyamamariza kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, muri manda ya 2027 izageza muri 2031.
Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe tariki 18 Werurwe 2027 i Rabat muri Maroc, mu nteko rusange ya FIFA izahabera.
FERWAFA yavuze ko impamvu yo gushyigikira Gianni Infantino ari uko mu gihe cy’ubuyobozi bwe umupira w’amaguru wageze ku iterambere rigaragara, ukagaragaramo gukorera mu mucyo, no gutanga amahirwe angana kuri bose.
FERWAFA yakomeje ivuga ko yizera ko gukomereza mu cyerekezo cya Gianni Infantino ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo n’amahirwe biri imbere mu mupira w’amaguru, ndetse no gukomeza gushimangira impinduka ziri gukorwa ubu.
FERWAFA yashyigikiye kandidatire ya Gianni Infantino w’imyaka 56 nyuma y’uko kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2026 yemeje ko azongera kwiyamamariza gukomeza kuyobora FIFA.
Giovanni Vincenzo Infantino ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi, Ubutaliyani na Lebanon yatangiye kuyobora FIFA muri Gashyantare 2016, icyo gihe yatowe kugira ngo arangize manda y’imyaka 4 ya Sepp Blatter warumaze guhagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru azira kunyereza umutungo.
Muri 2019 nibwo Gianni Infantino yatorewe kuyobora FIFA muri manda y’imyaka 4 yarangiye muri 2023. Muri uyu mwaka n’ubundi Gianni Infantino yongeye kugirirwa ikizere atorerwa gukomeza kuyobora FIFA kugeza muri 2027 mu matora yabereye mu Rwanda, yahuriranye n’inteko rusange ya 73 ya FIFA.
Gianni Infantino naramuka atorewe gukomeza kuyobora FIFA muri 2027 kugeza muri 2031 ntabwo azaba yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora FIFA kuko amategeko yemeza ko ntamuntu urenza imyaka 12 ayobora.
Gianni Infantino we imyaka 12 azaba ayirengeje kuko ayobora FIFA bwa muri 2016 yayoboye imyaka 3 kugira ngo arangize manda ya Sepp Blatter.

