
Urukiko Rukuru muri Uganda ruherereye mu murwa mukuru, Kampala rwakatiye igihano cy’urupfu Okello Christopher Onyum nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke (Bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka 4) abateye ibyuma.
Okello yakatiwe iki gihano kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2026 nyuma y’iminsi aburanishwa ku cyaha yakoze tariki 2 Mata 2026 ubwo yasangaga abana bane mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre akabica abateye ibyuma.
Ubushinjacyaha busobanura ko Okello yagiye muri iri shuri yigize nk’umubyeyi, ubundi afunga amarembo niko kwica abana bane mu gihe kitageze ku minota irindwi (7).
Nyuma y’uko ibi bibayeho, abaturage byabateye agahinda bituma bashaka kwihorera ariko Polisi irabitambika.
Mu rubanza rwa Okello, byagaragajwe ko mbere yo kwica aba bana yabanje gukoresha telefone na mudasobwa bye mu gushakisha amashuri amwegereye ndetse n’uburyo Umutwe w’iterabwoba wa ISIS (Islamic State of Iraq and Syria) wica abantu ubaciye imitwe.
Ibi bigatuma ubushinjacyaha buhamya ko icyaha Okello yakoze cyo kwica abana bane yari yakigambiriye dore ko atigeze asaba n’imbabazi ababyeyi yiciye abana.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Okello yishe aba bana kugira ngo abatangeho igitambo gituma abona ubutunzi n’ubwo we yaburanye abihakana.
Mu kwisobanura mu rubanza, Okello yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe bwatumaga atamenya ibyo yarari gukora kuko atabashaga gutandukanya ikibi n’icyiza n’ubwo ibi bitemewe n’ubushinjacyaha.
Umwe mu batanze ubuhamya wo kwishuri Okello yiciyeho abana yavuze ko yabonye umwana umwe yapfuye ari mu kidendezi cy’amaraso, bituma Okello atangira kumwata kuko yaramubangamiye mu byo yarimo.
Uyu mutangabuhamya yaragize ati,”Yarafite icyuma mu ntoki. Akimbona yahise afata undi mwana. Nafashe igare ry’umwe mu bana ndarimutera bituma arekura umwana ahubwo atangira kunyirukaho. Narirutse ariko ngeze aho ndagwa, nagiye kubyuka yamaze gukata umwana wa kabiri.”
Umucamanza Alice Komuhangi yavuze ko Okello w’imyaka 35 unafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakatiwe icyaha cy’urupfu bitewe n’uburemere n’ubugome yakoranye iki cyaha n’ubwo ubusanzwe igifungo kirekire ku cyaha cy’ubwicanyi muri Uganda ari imyaka 35.
Ntabwo byari biherutse ko hagira umuntu ukatirwa igihano cy’urupfu muri Uganda n’ubwo iki gihano ari kimwe mu mategeko ahana muri Uganda.
Igihano cy’urupfu cyaherukaga gutangwa muri Uganda ni icyo muri 2005 cyatanzwe n’urukiko rwa gisirikare naho ku basivire iki gihano cyaherukaga gutangwa mu 1999 ubwo hicwaga abantu 28 bamanitswe.

