Masengesho Vainqueur yegukanye umudari wa Feza muri Tour d’Algérie

Masengesho Vainqueur yegukanye umwanya wa kabiri muri Tour d'Algérie

Umunyarwanda Masengesho Vainqueur wakiniraga Team Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu isiganwa rya Tour d’Algérie ryasojwe kuri iki cyumweru tariki 26 Mata 2026.

Masengesho yasoreje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange rw’isiganwa inyuma y’umunya-Indonesia Dimas Nur Fadhil Rizqi w’imyaka 19 ukinira Jakarta Pro Cycling Team wegukanye iri siganwa arusha uwa kabiri amasegonda 19.

Dimas Nur Fadhil Rizqi yanegukanye umwambaro w’umweru nk’umukinnyi ukiri muto wahize abandi muri iri siganwa.

Isiganwa rya Tour d’Algérie riri kuri 2.2 ryatangiye tariki 17 Mata 2026, rikaba ryarakinwe mu duce (Etape) 10 tugizwe n’ibirometero 1282, yitabirwe n’amakipe 16.

Tariki 15 Mata 2026 nibwo ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batandatu yahagurutse i Kigali yerekeza muri Algeria kwitabira isiganwa rya Tour d’Algérie yaherukaga kwitabira muri 2024.

Abakinnyi batandatu bari bagize ikipe y’u Rwanda bahiswemo n’umutoza mukuru Sempoma Felix barimo Masengesho Vainqueur, Ufitimana Shadrack, Uhiriwe Espoir, Twagirayezu Didier, Nshutiraguma Kevin na Ntirenganya Moise.

Aba bakinnyi bose bafite munsi y’imyaka 23 uretse Masengesho Vainqueur ufite imyaka 24 y’amavuko.

Uretse Masengesho wegukanye umudari wa feza w’umwanya wa kabiri, undi munyarwanda waje hafi ni Ntirenganya Moise wabaye uwa 23.

Ufitimana Shadrack yaje ku mwanya wa 27, Uhiriwe Espoir yaje ku mwanya 40, Twagirayezu Didier yaje ku mwanya wa 49 naho Nshutiraguma Kevin aza ku mwanya wa 55 mu bakinnyi 82 babashije kurangiza isiganwa.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Umubiligi Lauryssen Yorben ukinira Tarteletto – Isorez yegukanye umwambaro w’icyatsi nk’uwahize abandi mu manota (Points) n’amanota 53, Umudage Homrighausen Heiko ukinira Embrace The Worl yegukanye umwambaro w’umutuku nk’uwahize abandi mu kuzamuka naho ikipe y’isiganwa yabaye Madar Pro Cycling Team yo muri Algeria, mu igihe ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 5.