Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino wabonetsemo ibitego 9 byose wa 1/2 cy’irangiza muri UEFA Champions League wahuje Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.
Perezida Kagame yagaragaye muri Sitade ya Paris Saint Germain, Parc des Princes, yicaranye na Perezida w’iyi kipe Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi.
Paris Saint Germain inafite igikombe giheruka cya UEFA Champions League isanzwe iba mu mikoranire n’u Rwanda binyuze muri gahunda na Visit Rwanda kandi na Bayern Munich yahoze mu mikoranire n’u Rwanda n’ubundi binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Uyu mukino wahuje Paris Saint Germain na Bayern Munich wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mata 2026, ukaba ari umukino ubanza muri 1/2 cy’Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League.
Uyu mukino warumbutsemo ibitego, warangiye Paris Saint Germain itsinze ibitego 5-4.
Ni ubwa mbere mu mateka umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League umwe warubonetsemo ibitego 9 kuva mu mwaka 1959/60 ubwo Eintracht Frankfurt yatsindaga Rangers ibitego 6-3.
Ibitego bya Paris Saint Germain byatsinzwe na Ousmane DembĂ©lĂ© mu minota y’inyongera y’igice cya mbere kuri penaliti n’ikindi gitego yatsinze ku munota wa 58, Khvicha Kvaratskhelia nawe yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ku munota wa 24 no ku munota wa 56 naho ikindi gitego gitsindwa na JoĂŁo Neves ku munota wa 33.
Ku rundi ruhande, ibitego bya Bayern Munich byatsinzwe na Harry Kane wafunguye amazamu ku munota wa 17 kuri penaliti, Michael Olise watsinze igitego ku munota wa 41, Dayot Upamecano ku munota wa 65 na Luis Diaz ku munota wa 68.
Umukino wo kwishyura utegerejwe mu cyumweru gitaha ku wa gatatu tariki 6 Gicurasi 2026 saa tatu z’ijoro kuri Allianz Arena, Sitade ya Bayern Munich.
Ikipe izagera ku mukino wa nyuma muri izi ebyiri izahura n’ikipe izava hagati ya Arsenal na Atletico Madrid.
Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2026, saa tatu z’ijoro (21:00) nibwo Atletico Madrid yakira Arsenal mu mukino ubanza kuri sitade yayo Riyadh Air Metropolitano.



