
Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Mata kugeza tariki 1 Gicurasi 2026 mu Rwanda ku kibuga cya cricket i Gahanga hagiye kubera irushanwa rya ICC Women’s Challenge Trophy rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu mateka yaryo, ryitabirwe n’ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda.
Iri rushanwa ni rishya ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi, ICC, rikaba rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu ya kabiri meza ku isi (second-highest-placed teams) nyuma y’uko amakipe y’ibihugu ya mbere ku isi nayo yahuriye mu irushanwa rya Emerging Nations Trophy ryabereye muri Thailand iba ari nayo iryegukana, ni ubwa mbere iri rushanwa naryo ryari rikinwe.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi barimo Bimenyimana Diane, Utagushimaninde Fanny, Ishimwe Gisele, Umutoniwase Clarisse, Niyomuhoza Shakila, Ishimwe Henriette, Ikuzwe Alice, Murekatete Belyse, Uwase Geovanis, Irera Rosine, Shimwamana Rosette, Irakoze Flora, Uwase Merveille na Uwimana Ruth.

Ikipe y’u Rwanda izatangira imikino yayo kuri uyu wa gatandatu saa tatu za mu gitondo ku isaha y’i Kigali ikina n’Ubutaliyani, imikino ya gicuti ibiri (2) yahuje aya makipe mbere y’uko irushanwa ritangira yose yarangiye u Rwanda tustinde Ubutaliyani. Undi mukino uzaba kuri uyu munsi wa mbere ni umukino uzahuza Nepal na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika saa saba z’umugoroba.

Abakinnyi b’u Rwanda bagize umwanya wo kuganirizwa na Ishimwe Akanigi Melissa mbere yo gutangira irushanwa mu rwego rwo kubatera imbaraga.


Ishimwe akaba yaraciye agahigo ko kuba yarakinnye imyobo 18 mu minota 52 n’amasegonda 11 mu mukino wa golf bigatuma yandikwa mu gitabo cya Guiness World Record cyandikwamo abantu bakoze udushya ku isi.
Mu yandi makipe y’ibihugu ari mu Rwanda azitabira iri rushanwa rya ICC Women’s Challenge Trophy uretse ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore arimo Ubutaliyani, Nepal, Vanuatu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Aya makipe 5 akaba yaratoranyijwe hagendewe ku myanya yasorejeho umwaka ushize mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, 2025 ICC Women’s T20 World Cup Africa Qualifier icyo gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu mikino ya Division 2 yabereye muri Botswana rutsinze Sierra Leone ku mukino wa nyuma.
Ibi byatumye amakipe y’u Rwanda na Sierra Leone azamuka mu kiciro cya mbere (Division one) ari nacyo cyagombaga gutanga amakipe abiri yerekeza mu mikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Amakipe yabashije kubona itike ni Zimbabwe yabaye iya mbere na Namibia yabaye iya kabiri.
Iyi mikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka yasize amakipe ya Bangladesh, Ireland, Scotland n’Ubuholandi ariyo abonye itike.

