Umuhanzi Mike Kayihura yateguje indirimbo ya mbere ku muzingo mugufi (Extended play/EP) w’indirimbo yise “Intwaza” ateganya gushyira hanze, iyi ndirimbo yitwa “Come on”, akazayishyira hanze ku wa mbere tariki 20 Mata 2026.
Hari hashize imyaka 4 umuhanzi Mike Kayihura adasohora indirimbo ye ku giti cye dore ko yaherukaga gusohora indirimbo muri 2022.
Kubura kwa Mike Kayihura mu muziki nyamara yari umuhanzi warumaze kwigarurira imitima ya benshi byatumye benshi bibaza icyaba gituma uyu muhanzi adasohora indirimbo.
Umwaka ushize nibwo Mike Kayihura yatangaje ko icyatumaga adasohora indirimbo atari ubunebwe nk’uko bamwe babimushinjaga ahubwo ari ukubera amasezerano yari yarasinye n’inzu itunganya umuziki yagombaga kumufasha.
Mike Kayihura yavuze ko nyuma yo gusinya aya masezerano, ibyo impande zombi zari zumvikanye atariko byagenze ahubwo yisanze bamubujije gusohora indirimbo ndetse n’umuzingo we w’indirimbo witwa “Zuba” uvanwa ku mbuga zibaho imiziki.
Mike Kayihura yabwiye Inyarwanda ko yari yasinye amasezerano y’imyaka 3 ariyo mpamvu atagaragaraga asohora indirimbo, yakomeje avuga ko ibi bigomba kubera isomo abandi bahanzi bakajya bashishoza mbere yo gusinya amasezerano ayo ariyo yose.
Iyi nkuru ya Mike Kayihura ifitanye isano n’izina yise EP ye nshya yise “Intwaza” mu buryo bwo gusobanura ubwigenge n’urugendo rwe akomeje mu muziki.
Mike Kayihura ntiyatangaje umubare w’indirimbo uzaba uri ku muzingo mugufi we mushya ariko ubusanzwe EP iba imara iminota iri munsi ya 30 bivuze ko haba hariho indirimbo 3 kuzamuka kugeza ku ndirimbo 9.
Mike Kayihura uzwi mu njyana ya R&B, Afro-Soul n’izindi zifitanye isano yakunzwe mu ndirimbo zirimo Tuza, Sabrina yakoranye na Kivumbi King, Anytime, Jaribu, Kante n’izindi.
Mike Kayihura aheruka kumvikana mu ndirimbo zirimo Yububu yahuriyemo na KidfromKigali na Mama yahuriyemo na Kivumbi King.



